About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO KU BUFATANYE NA MINISITERI Y’ABAKOZI BA LETA N’UMURIMO BARASABA INZEGO ZA LETA KWIMAKAZA UMUCO W’UBUTORE.

Abari mu nama bafashe ifoto y’Urwibutso


Dukwiye kwishakamo Imihigo y'ibyo tuzakora birenze ibyo twari dusanzwe dukora bikagaragarira mu izina n'icyivugo cya buri rwego, kandi tugahora tuzirikana ko Ubutumwa buruta Intumwa nibwo tuzagera kuri byinshi mu buryo butatugoye.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, ubwo yatangizaga inama y’Umunsi umwe  yabereye kuri Hotel Nobleza, ihuza abashinzwe imicungire y’abakozi mu nzego za Leta kugira ngo bige uko umuco w’Ubutore wakwimakazwa mu nzego za Leta.

Atangiza iyi nama Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, mu izina rya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yashimiye abatabiriye iyi nama ubwitange bagize.

Yababwiye ko icyerekezo u Rwanda rufite kitashobora kugerwaho hatabayeho kwimakaza umuco w’ubutore mu nzego za Leta, asaba buri wese kubigiramo uruhare kugira ngo umuco w’Ubutore wimakazwe mu nzego zose za Leta. 

Umunyambanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Bwana MUSONERA Gaspard, yasabye abakozi kwimakaza umuco w’Ubutore bahiga Imihigo ifitiye akamaro inzego bakorera kandi ishobora guhindura ubuzima bw’abaturage.

Inama yasoje abashinzwe imicungire y’Abakozi mu nzego za Leta biyemeje kuba umusemburo w’Impinduka nziza ziganisha u Rwanda aheza.

Biyemeje kugira izina ry’Ubutore ndetse n’ikivugo bijyanye n’inshingano ndetse n’imihigo ya buri rwego.

Iyi nama yamaze umunsi umwe iyoborwa na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero afatanyije n’umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD