About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

ABATOZA B’INTORE BASABWE KWIMURA INGAMBA BAKAJYA MU BIKORWA BIFATIKA BIFITIYE ABANYARWANDA AKAMARO.

Abatoza bafashe ifoto y’Urwibutso bamaze gusoza umwiherero.


Ibi byasabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Honorable KABONEKA Francis, ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ine w’abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, hamwe n’abatoza baturutse mu turere twose tw’Igihugu bari kumwe n’abahuzabikorwa b’itorero mu turere.

Uyu mwiherero wari ugamije gutegura ibikorwa by’Intore mu turere harimo Itorero ry’Umudugudu n’urugerero ruciye ingando bizabera hirya no hino mu turere.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Honorable BAMPORIKI Edouard, ubwo yatumaga intore ku rugerero yababwiye ko mbere yo guhitamo intore z’indashyikirwa zijya ku rugerero, nabo ubwabo bagomba kuba Indashyikirwa.

Abasaba kwigenzura aho batakoze neza bakikosora, bakanoza ibyo bakora, bagakora ibikorwa bifitiye Abanyarwanda akamaro.

Umuhango wo gusoza iri torero wayobowe na Honorable KABONEKA Francis, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, wasabye Intore kurangwa n’ubwitange bakava mu bisanzwe bagakorera igihugu kuko n’ubundi aribyo bikwiye kuranga Intore.

Yabahaye umukoro wo kurwanya imirire mibi mu midugudu n’imirenge baturukamo, bakarwanya umwanda ukabije ukigaragara mu miryango.

Yasabye intore gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakarwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’izindi ngeso zidakwiye kugaragara mu gihugu harimo n’amakimbirane mu miryango.

Uyu mwiherero watangiye kuwa mbere tariki 18 /09/2017 usoza  tariki 21/09/2017, ukaba wari witabiriwe n’abatoza 189 harimo abaturutse muri Komisiyo y’igihugu y’Itorero n’abafatanyabikorwa bayo barimo uturere, abatoza baturutse mu mbonezamurage, inkomezamihigo, impeshakurama bose bakaba bazagira uruhare mu Itorero ry’Umudugudu, n’urugerero rukambitse.

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD