About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YASABYE ABAYOZI BA NIC KWITANGA NO GUSHYIRA HAMWE.

Figure 1 ifoto y’urwibutso nyuma y’ihererekanyabubasha


Ibi yabisabye ubwo habaga umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Ushoje inshingano Bwana RUCAGU Boniface   na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero winjiye mu nshingano Bwana Bamporiki Edouard.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Bwana KABONEKA Francis, wari muri iki gikorwa, yavuze ko Rucagu yakoze akazi gakomeye ku buryo ubu Itorero rimaze kujya mu muco w’Abanyarwanda, gusa abwira umusimbuye ko we agomba gukora byinshi kuko afite imbaraga za gisore.

Yasabye abayobozi nn’abakozi ba komisiyo y’Igihugu y’Itorero ko bagomba kuba intangarugero mu mico no mu myifatire ko inshingano bahabwa zibibasaba.

Yakomeje agira ati “Mugomba kumva ko mutandukanye n’abandi bakozi bose ba Leta, ntabwo mu meze nk ‘abasoresha cyangwa abandi, muri abakozi bagomba guhindura abandi bose, ariko ibi ntimwabikora namwe ubwanyu mutarahinduka, ntabwo wakwigisha abandi ko intore itaganya mu gihe namwe mwaba mukiganya.”

Yasabye abayobozi n’abakozi kuzuzanya kugira ngo bagere ku nshingano Igihugu cyabahaye.

Bwana Bamporiki Edouard, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero yahise atangira inshingano ze nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, akaba asimbuye RUCAGU Boniface wari perezida kuva Komisiyo yakwemerwa n’itegeko.

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD