About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

PEREZIDA WA REPUBULIKA YASABYE INDANGAMIRWA ICYICRO CYA 11, KUGIRA AMAHITAMO MEZA

Perezida wa Repubulika mu ifoto y’Urwibutso n’Indangamirwa.


Itorero Indangamirwa rigizwe n’Intore 568 harimo intore zivuye ku rugerero ruciye ingando hirya no hino mu gihugu, abanyeshuri biga mu mahanga n’abitegura kwiga mu mahanga, indashyikirwa zaturutse mu bigo bya leta, n’indashyikirwa mu bayobozi b’ibigo byamashuri; ryari rimaze iminsi ribera mu kigo cya CTC Gabiro ryasojwe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa 05 Kanama 2018, mu muhango watumiwemo ababyeyi inshuti n’abavandimwe bizi ntore.

Ubwo yasozaga iri torero Perezida wa Repubulika yasabye Intore kumenya guhitamo neza aho baba, yagize ati: ”aho mugenda hatandukanye muhasanga ibi n’ibyiza, muhitemo kumenya icyiza kibubaka no kwamagana ikibi kandi mubyifurize munabiganishe ku gihugu cyanyu. Ibyiza mubonye mubihitemo, mubishakishe, bibubake, mubigendereho kandi bizagirire akamaro Igihugu cyanyu”.

Perezida wa repubulika Paul Kagame yasabye Indangamirwa 11, kumenya gusigasira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho, ati ” Iyo wubatse icyo aricyo cyose cyiza, urakora cyane kugira ngo ukirinde ikibi cyagisenya. Uko ni nako ukorera Igihugu cyawe. Twese dufite inshingano yo kurinda ibyo tumaze kubaka dufatanyije.

Perezida yibukije Indangamirwa ko Igihugu cyacu cyihuta mu Iterambere kandi hakenewe imbaraga zisobanukiwe zo kukirinda.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu BAMPORIKI Edouard, mu ijambo rye yagize ati: Impanuro z'umutoza w'ikirenga n'izabandi batoza bamukomokaho n'inganzo  rizakomeza kwifashisha mukubaka umunyarwanda uhamye ubaho ubuzima bwungura abandi”.

Iri torero ryitabiriwe n’Intore 568 harimo abakobwa  n’abahungu  ryatangiye tariki ya 29/06/2018 none risojwe tariki ya 05/08/2018.

 

 

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD