About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

ICYICIRO CYA CUMI NA RIMWE CY’ITORERO INDANGAMIRWA, CYATANGIJWE I GABIRO MU KARERE KA GATSIBO.

Abayobozi mu ifoto hamwe n’Indangamirwa.


Kuri uyu wa 04/07/2018 u Rwanda rwizihiza isabakuru yo kwibohora ku nshuro ya 24, nibwo hatangijwe Itorero Indangamirwa icyiciro cya cumi na rimwe cyitabiriwe n’Intore 567 ziturutse hirya no hino kwisi,  abakozi babaye Indashyikirwa muri za Minisiteri n’Ibigo bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri babaye indashyirwa, n’abanyeshuri bitegura kujya kwiga mu mahanga.

Mu kiganiro General James KABAREBE, Minisitiri w’Ingabo yahaye indangamirwa icyiro cya cumi na rimwe, yagarutse ku mateka Abanyarwanda banyuzemo harimo ubuhunzi, aho abenegihugu bahatiwe guhunga bakajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda kubera imbuto y’amacakubiri yabibwe n’abategetsi bashyizweho n’abakoloni.

James KABAREBE yagarutse ku ndangagaciro zaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yagize ati “ iyo ufite intego nta muntu waguhagarara imbere, twari tuzi icyo dushaka kandi twagombaga kukigeraho uko byagenda kose”.

Minisitiri w’Ingabo yasabye Indangamirwa kumenya umuco w’Igihugu cyabo kandi bakawukomeraho, kuko iyo udafite umuco ibibi byose byakubaho.

BAMPORIKI Edouard Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, yashimiye abakogoto, indemyarugamba zarwaniye Igihugu cyacu; ati” Ikivi mwatangiye Indangamirwa zizacyusa”.

Itorero Indangamirwa ryafunguwe uyu munsi   ryatangiye tariki 29/06 biteganyijwe ko rizasoza tariki 05/08/2018

Itorero ryubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite Indangagaciro z’Umuco nyarwanda, bikamugira Intore. Agatumwa gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko aho ari ho hose.

 

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD