About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO YIYAMBAJE INARARIBONYE MU MUCO N’AMATEKA MU GUKOMEZA KUBAKA ITORERO RY’U RWANDA.

abitabiriye inama y’abenge na NIC mu ifoto y’Urwibutso.


Itorero rimaze imyaka icumi rigaruwe n’Umutoza w’ikirenga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma y’imyaka isaga mirongo inani rivanyweho n’abakoloni. Kuva rigarutse hari byinshi bimaze gukorwa ngo Abanyarwanda bongere barimenye kandi baryiyumvemo ariko hari byinshi bikenewe gukorwa ngo Itorero ribe koko umusingi twaheraho twubaka u Rwanda.

Ibi n’ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard,  mu nama n’abenge b’u Rwanda, igamije gushaka uko Itorero ryakomeza kuba umusingi wo kubaka u Rwanda hashingiwe ku ndangagaciro n’umuco warwo.

Atangiza iyi nama, UWACU Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo yibukije abari muri iyi nama ko bayitumije bamije kumva ibyari mu muco w’abanyarwanda byafasha gukomeza kubaka u Rwanda.

Yagize ati “turashaka gufasha Abanyarwanda kwiyubaka ku buryo babona aho bahera bubaka Itorero”.

UWACU Julienne Minisitiri w’Umuco na Siporo yibukije abenge ko kumenya isano yacu nk’Abanyarwanda aribyo bizafasha u Rwanda kugera aho rugera kandi heza.

Mu kiganiro cya Bamporiki Edouard Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Itorero, yavuze ko iyo intekerezo zipfuye n’icyo wifuza kugeraho ukigeraho mu buryo butuzuye kuko uko twita ikintu bidufasha kukigeraho, niyo mpamvu Itorero rikwiye kuba rifite aho rivoma.

Abenge inararibonye mu mateka n’umuco by’u Rwanda bishimiye iki gitekerezo basaba ko bajya mu matsinda mato mato kugira ngo zibone uko batanga umusanzu wabo mu buryo bwanditse.

Iyi nama n’abenge b’u Rwanda ibaye ubwa kabiri, Komisyo y’Igihugu y’Itorero ikaba ibafata nk’iriba rifasha kubaka Itorero hashingiwe ku muco w’u Rwanda.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD