About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

INTORE KU RUGERERO NI AMABOKO YUBAKA IGIHUGU

Inkomezabigwi ku rugerero


Intore z’Inkomezabigwi ziri ku Rugerero ruciye ingando zikomeje kwesa imihigo zari zaratumwe ubwo zajyaga guca ingando kuri zite zitandukanye mu ntara n’umujyi wa Kigali.

Urugerero ruciye Ingando rwatangiye tariki ya 06/05/2018, Inkomezabigwi zica Ingando muri site esheshatu hirya no hino mu ntara n’umujyi wa Kigali, zari zihaye intego yo gucyemura bimwe mu bibazo abaturage bahura nabyo kugira ngo zitange umusanzu wazo mu kubaka u Rwanda.

Urubyiruko rw’Inkomezabigwi rwubatse inzu 183, hasanwa inzu 229, hubatswe kandi ubwiherero 4.647, imirima y’igikoni 8.220, ibikoni 15 n’imiyoboro y’amazi ibiri ireshya na metero 600.

Inkomezabigwi zubatse kandi  amavomo 14, zihanga imihanda ya kilometero enye, ibiraro by’inka bitatu, udutanda 29 two kwanikaho amasahani zinatunganya ubusitani bwa metero kare 1500.

 

Ibi ni nabyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, yabwiye Intore ziri ku rugerero ruciye ingando mu mujyi wa Kigali ubwo yazisuraga, ko Intore igomba kurangwa n’Ibikorwa byubaka Igihugu.

Inkomezabigwi zihize ko  igihe hari ikibazo, zitazatenguha ahubwo zizajya zitabarana imbaduko.

Usibye ibi bikorwa by’amaboko Inkomezabigwi zagize umwanya wo kuganira n’abaturage zikora ubukangurambaga bwo kunoza isuku no kugira imirire myiza.




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD