About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

INKOMEZABIGWI ICYICIRO CYA GATANDATU ZIMAZE GUHAMYA INGAMBA KU RUGERERO RUCIYE INGANDO HIRYA NO HINO MU GIHUGU.

Inkomezabigwi mu ngoro Inteka inshingamategeko y’u Rwanda ikoreramo bamaze gusura inzu ndangamurage.


Kuva tariki ya 05/06/2018 bamwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bari ku rugerero ruciye ingando, hirya no hino mu gihugu aho batera inkunga  ibikorwa byo gufasha abatishoboye.

Hashingiwe ku mpanuro za Nyakubahwa Perezida wa Republika zivuga ko urugerero ari ifumbire y’ubwenge, kugeza ubu Intore zisaga ibihumbi bibiri ziri ku rugerero ruciye ingando kuri site zitandukanye mu ntara zose z’u Rwanda.

Inkomezabigwi zikaba zimaze kubakira abatishoboye amazu, zisana amazu yari ameze nabi, bubatse uturima tw’igikoni, bahanga n’Imihanda aho yari ikenewe.

Intore ziri ku Rugerero ruciye Ingando, zaboneyeho umwanya zisura inzu ndangamurage y’Urugamba rw guharika Jenoside yakorewe abatutsi”Campaign against Jenoside Museum”, kugira ngo bigire ku rugerero rwabakuru babo bitangiye u Rwanda bagakora ibyo amahanga yananiwe.

Intore ziri ku rugerero mu karere ka Gasabo mu kagali ka Gasagara, zifatanyije n’abandi banyarwanda n’abanyafurika bibumbiye mu muryango wa Panafricanism, mu muganda ngarukakwezi baje mu rwego rw' ubufatanye mu gikorwa cy'ubwitange hagamijwe kwishakamo ibisubizo nk'Abanyafrika bityo u Rwanda rugashora ijabo n'ijambo ku rwego mpuzamahanga ndetse Abanyafurika bakaba biyemeje kwigira k’ ubwitange bw’urubyiruko rw’u Rwanda. 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD