About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’ITORERO, YAHEMBYE INDASHYIKIRWA MU GITARAMO CYO KWIZIHIZA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMURIMO.

Abayobozi n’abakozi mu biganiro.


Dukwiye gukora ntawe duhanze ijisho kandi tugaharanira kugaragaza impinduka nziza mu kazi tutitaye ku gihembo tukavanamo ahubwo tubitewe cyane n’umutima wa gikotanyi.

Ibi n’ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard ubwo yatangaga impanuro mu gitaramo cyo kwizihiza  n’umunsi mpuzamahanga w’umurimo.

Perezida wa Komisiyo yashimiye abayobozi n’abakozi ubwitange bagaragaza mu kazi, avuga ko ibitagenda batabihaye umwanya ariko avuga ko uwagushimye ibyiza umaze kugeraho aba aguhaye inshingano zo kwikebuka ukareba ibyo utabashije kugeraho bityo ugatera intambwe yo gukuba kenshi ibyo wakoraga.

Yashimiye HAKORINEZA Danielle, umukozi ushinzwe ubunyamabanga rusange wabaye Indashyikirwa amwizeza ko ubuyobozi bugiye kumugenera inka y’Ubumanzi nk’ikimenyetso cy’ ishimwe.

Visi Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Maj Gen BAYINGANA Emmanuel,  mu ijambo yageneye abakozi yabashimiye umurava no kwitanga bagaragaza mu mirimo yabo ya buri munsi.

Nkuko byatangajwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, mu byingenzi Itorero ry’Igihugu ryakwishimira harimo ko Abanyarwanda mu ngeri nyinshi cyane cyane urubyiruko bamaze kumva akamaro ko gukorera Igihugu badategereje igihembo.

Mu bindi Itorero ry’Igihugu rimaze kugeraho, ni uko Abanyarwanda bamaze kumva akamaro ko gukorera mu Isibo, bakareka kuba ba Nyamwigendaho.

Uyu munsi mpuzamahanga w’Umurimo, ku rwego rwa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero wabereye muri Grand Legacy Hotel, urangwa n’ibiganiro ndetse n’igitaramo cy’Ibigwi n’imihigo.

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD