About NIC

The “Itorero” was a cultural school and it was the channel through which the nation could convey messages to the people regarding national culture in areas such as language, patriotism, social relations, sports, dances and songs, defence of the nation,etc. redmore

Council Commissioners

Members  of  the  council  of  Commissioners, including  the  Chairperson  and  the  Vice Chairperson  have been  appointed  by  a  Presidential  Order after approval by the Senate.Members  of  the  Board  of  Commissioners   have  a  term  of  office  of  five  (5)  years  renewable only once. Read more

INKOMEZABIGWI ZASABWE GUFASHA GUCYEMURA IBIBAZO BYUGARIJE UMIRYANGO.


Pezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero Bwana BAMPORIKI Edouard, ubwo yasozaga Itorero Inkomezabigwi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, yasabye Intore kujya ku Rugerero bakamenya ibibazo abaturage bafite maze bagatanga umusanzu wabo  babishakira ibisubizo byose, nibwo bazaba bafashije Igihugu cyabo kwiyubaka.

Ubwo yatumaga intore mu murenge wa Shangi, ku shuri ryisumbuye rya Kagano imbere y’Inkomezabigwi z’abakobwa n’abahungu 507 baturutse mu Mirenge ya Bushenge, Shangi na Nyabitekeri, Perezida wa Komisiyo Edouard Bamporiki, yavuze ko agasozi kaba gatuyeho intwari n’ibigwari bityo asaba uru rubyiruko rwari rumaze icyumweru rutozwa indangaciro n’umuco Nyarwanda kwirinda umwuka w’ibigwari.

Ati “Buriya rero ngo agasozi katuweho intwari n’ibigwari biba biri hafi aho ngaho kugira ngo bice intege iyo ntwari cyangwa ngo biyigore. Ni ahacu ho guhitamo. Intwari iyo itabarutse isiga ibirindiro, isiga ibimenyetso by’uko yabaye intwari aho ngaho, ariko n’umwuka w’ibigwari nabyo iyo bipfuye uguma kuzerera aho ngaho. Ni ukwirinda ko mwafatwa n’umwuka w’ibigwari mugakomeza mubaririza amateka y’intwari n’umwuka w’intwari akaba ari wo ubaranga amanywa n’ijoro.”

Yakomeje agira ati “Uzarwana urugamba rwa kure akarutsinda rero ahera ku rwa hafi, ntabwo wananirwa urugamba rwo ku mudugudu ngo uzashobora urugamba rwo ku rwego rw’Igihugu, waba ubeshye. Turebe ibibazo biri iwacu mu mudugudu tubikemure birangire nta wundi tubirindiriza. Nitwe duhari.”

Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Bwana KAMALI Fabien, Mbere yo gutuma intore Chairman yatanze gihamya ku ntore z'Indashyikirwa.

 

 




Designed by RWANDA DEVELOPMENT BOARD